Ingorane z’Abantu Badasoma

book-flip

Nk’uko maze kubigira akamenyero, ejo narabyutse ndabanza njya kuri Flipboard kugira ngo ndebe uko amakuru ameze ku isi yose muri rusange. Maze kubyuka nahise nitunganya kubera ko nari mfite urugendo i Butare.

Nageze ku muhanda mfata moto igana Nyabugogo. Nari niyemeje kugenda nitegereza hose ngo ndebe niba hari umuntu waba ufite igitabo mu ntoki. Bivugwa ko Abanyarwanda tudakunda gusoma; nashakaga kwirebera koko.

Kubera ko ntihutaga cyane, nasabye motari kugenda mu rugero kugira ngo nshishoze hose.

Ntago navuga ko nashimishijwe n’ibyo nabonye. Twarinze tugera Nyabugogo nta muntu n’umwe mbonanye igitabo. Nanyuze ku bantu benshi babaga baremye udutsiko ku mihanda, abagendaga n’amaguru bihuta, abaganaga mu mihana itandukanye – ariko bose byari uko.

Maze kuva kuri moto naratekereje ngo ahari nshobora kubona bamwe muri gare dore uko ari naho hahurira abantu baturutse igihugu cyose. Naho naritegereje nsanga nta muntu n’umwe ugendana igitabo. Ahategerwa imodoka hose hari huzuye abantu benshi kubera ko n’abanyeshuri basubiraga ku ishuri, ariko byarantangaje cyane kubona abantu bategereza nta n’umwe ufite icyo ahugiyeho nibura.

Ubusanzwe jye iyo nzi ko ngiye ahantu haza kunsaba kumara umwanya munini ntacyo nkora, nta kabuza ngomba kubanza gushaka igitabo kiza kumfasha mu rugendo.

Ariko igitangaje, kandi nanone giteye kwibaza byinshi, ni uburyo abana bitwa ko ari abanyeshuri bataba intanga-rugero ngo bakoreshe umwanya babonye mu kwitabira – no gukangurira abakuru – gufata umwanya wo gusoma. Uwo munsi nari mfite igitabo “The Lawyer in the Prisoner’s Box” cya Orest Rusnak.

Niba rero utari uzi ko kudasoma nabyo ari imwe mu ndwara zugarije abantu, wari ukwiye guhindura ibitekerezo. Si ngombwa ko usoma ibitabo bihambaye; uramutse ubonye Edition Bakame, Hobe cyangwa se ikinyamakuru, nabyo byagufasha, kandi hari aho byazageza imibereho yawe.

Igihe ninjiraga muri bus nibwo bwa mbere nabashije kwitegereza neza ingorane zibasira abantu batarangwa n’umuco wo gusoma.

Mbere na mbere, umugabo wari unyicaye imbere yari agiye kurwara urukebo kubera kugenda yitegereza imodoka zose zitambutse mu muhanda. Ibyo yabikoraga kandi ari nako azerereza ijosi arangarira abaganiraga muri bus. Ndahamya ko uwari wicaranye nawe yifuzaga kwimukira mu wundi mwanya.

Hari bamwe babuze aho bareba bahitamo kugenda bambaye earphones za telefoni mu matwi. Igitangaje ni uko no mu modoka hari radio yavugaga, kandi inasakuza cyane. Bikaba bitarambujije kwibaza uburyo abo bagenzi bari kugenda bumva indirimbo, cyangwa ibiganiro bibiri icyarimwe biranyobera. Uzabigerageze nawe uzambwira.

Abandi bagendaga bakina udukino muri feature phones. Iyo aba ari smartphones nibura nari kubyumva kuko ntawe utarangazwa na Angry Birds. Ariko se udukino dushobora kurangaza umuntu iminota irenga 30 muri feature phones ni bwoko ki? Tumwe tw’inzoka se cyangwa?

Abagore bari inyuma bo bagendaga basakuza cyane. Hashize umwanya abasore bari babegereye barabafasha noneho ibyari ibiganiro bihinduka kazaroho. Simpamya ko batabujije amahoro abari babicaye hafi – nanjye ubwanjye numvaga nayabuze kandi mbari kure. Hari n’undi wagendaga asakuza kuri telefoni adatinya kuvugira ibibazo bye bwite ku gasozi.

Umusore ugwa agacuho mu rugendo rutageze ku masaha 3? Cyangwa Horizon Express irasinziriza!

Umusore ugwa agacuho mu rugendo rutageze ku masaha 3? Cyangwa Horizon Express irasinziriza!

Igitangaje ni uko twinjiye mu marembo ya Musambira hafi ya bose bamaze gusinzira. Umusore wari hirya yanjye we yari yaguye agacuho, yunamye, ameze nk’umusaza utakibasha kugenda.

Ikindi na none umuntu adakwiye kwibagirwa ni uko ubwonko butajya businzira. Ni ukuvuga ko mu gihe budahugiye aha, buba buhugiye ahandi. Niba utari gusoma mu modoka, ni ukuvuga ko uri gutekereza – bishobora kuba ari byiza cyangwa bibi. Uko urugendo rurushaho kuba rurerure nawe niko urushaho gusaya mu bitekerezo. Tekereza igipimo cy’ibitekerezo by’umuntu uva Kigali agana Cyangugu.

Iyo niyo mpamvu usanga hari abantu bamwe bava muri bus bazinze umunya, abandi bakavamo batazi iyo bari, abandi bakibagirwa ko barenze icyapa, ndetse n’abandi bagashaka kugendana convoyeur. Ni ukubera ibitekerezo biba byabarengeye mu modoka.

Coasters zaducagaho nazo wabonaga ko abazirimo barambiwe. Imwe yacaga ku yindi ukabona abantu bose barenda kuvamo amaso bareba mu madirishya. Jye nabanje kwikanga ngira ngo hari ikintu cyabaye.

Ntabwo ari gutyo bigenda ku modoka irimo abasomyi: Abagenzi bagenda bareba hasi amaso ari mu gitabo, banezerewe, batujije kandi bakeye mu mitima.

Iyo umuntu afite igitabo, ubwonko buba bukangutse, aba akeye mu maso, ntago agwa agacuho kubera gusinzira, aba yatwawe n’uburyohe bw’ibyo asoma akaza no kuva muri bus yemye. Iyo amaze kugera aho ajya, yihutira gushaka akandi kanya ngo yongere kurambura paji z’igitabo.

Hari bamwe mu rubyiruko biyemeje gukangurira Abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika. Ushobora kugana Isaro Foundation, Youth Literacy Organization… Kandi ndabizi ko uzahungukira byinshi.

Comments

  1. Janvier Ruhigisha says:

    Sha iki kibazo kiriho kandi nanjye naragihoranye. Nyuma yo kurangiza kwiga muri kaminuza nafasha gahunda yo kuzajya nsoma cg se kureba movies. Ariko mubyumweru bibiri bishize maze gusoma igitabo kimwe nacyo ntararangiza, gusa mba mbona nabandi buriya bazageraho bikaza dore ko benshi badasoma kubera ko ibitabo byiza byandikwa mundimi z’amahanga kandi benshi ntazo baba bazi neza, ugasanga rero abanditsi babanyarwanda bari bakwiye kuzajya bandika inkuru cg se inyigisho z’interessa abantu cyane cyane urubyiruko. Naguha urugero rw’inkuru yitwa “Ntaheza haruta iwacu irwanda” :) nimba ntibeshye izina ryayo. Iyo nkuru, umuntu wese wabaga yayisoma yayikunda.
    Kuri ubwo buryo rero, nkuko mumyaka ya 2005-2008 tutakundaga umuziki winaha kuko utakorwaga na benshi, ni nako ubwanditsi nyarwanda nabwo buzatera indi ntambwe kandi abantu bazakunda gusoma ari benshi.

    • Eric Bright says:

      Dear Janvier,
      Birashimishije kuba waragezeho ukitabira umuco wo gusoma. N’ubundi hari benshi badasoma kubera guhura n’urukuta rw’indimi, ibyo bikaba bivuga ko dukwiye gukoresha Ikinyarwanda kugira ngo twegere bose — dore ko ari narwo rurimi twese duhuriyeho. Merci.

  2. Hello Eric, mbanje kugushimira kubera ibintu by’ingirakamaro wandika. Ndemeranya nawe ko kumara urugendo rurerure mu modoka ntacyo uhugiyeho gifatika ari uguta umwanya pe, cyane cyane iyo urukora kenshi. Aho mba mu mahanga nkunda gukoresha subway njya ku ishuri, amahirwe yanjye ni uko nta radio iba ivugira hejuru nk’iyo wavugaga muri bus. Mbigenza nte rero? Nshaka podcasts na audio books kuri internet zerekeranye n’ibintu nkunda, ngirira amatsiko cg se nshaka kwiyunguramo ubwenge. Bituma n’igihe mpagaze cg se ndimo ngenda bitambera imbogamizi. Websites nka librivox.org na openculture.com ni ingirakamaro cyane.
    Ikindi nakongeraho ni uko uwo muco wo gusoma biba byiza iyo umuntu awukuranye. Nakunze gusoma kuko ababyeyi banjye babikundaga, bakagura ibitabo. Nta tv twagiraga, bigatuma gusoma bitujyamo gahoro gahoro. Ababyeyi rero bagombye gufata iya mbere bagatoza abana babo kuvoma ubwenge mu buryo butandukanye, harimo no gusoma. Murakoze.

    • Eric Bright says:

      Thank you once again my dear friend. Buriya jye nakomeje kwitegereza ndavuga ngo ngomba kubyandika. Ntago byumvikana ukuntu umuntu amara urugendo rurenze isaha imwe mu modoka adafite ikintu ahugiraho. Ibi byari bikwiye guhinduka kandi bikajya mu mico yacu ya buri munsi. Wakoze cyane kuba udusangije kuri izo websites. Nanjye ntago nari nzizi.

  3. Mukomere bwana Bright , nge ndagushimira cyaneee kuri iriya nkuru ivuga ko ntaheza nkiwanyu i Rwanda . nange inama natanga nuko abanditsi bakwiye kwandika inkuru mu kinyarwanda ariko zikaba iz`interessa abantu gusoma , cyane nshingiye kuri iriya nkuru wanditse ivuga kurugendo wakoze ujya south africa nuburyo wavuyeyo , wakwiye kudufasha ugashaka izindi nkuru zinteressa abantu gusoma byagushobokera haba hari abandi banditsi uzi ukababwira ibi bitekerezo tuguha .

    • Eric Bright says:

      Ndagushimira kubera inama yawe nshuti Athanase, kandi ibyo umbwiye nzabizirikana. Umwaka mushya muhire wa 2013.

  4. ikibazo dufite aha n’uko tubura n’ibikangurira abantu gusoma cyane, urugero nink’aha i butare aho isomero ry’abaturage riherutse gufungwa,mu bigo by’amashuri,usanga amasomero akennye cyane cyangwa bafite ibitabo byanditswe mbere ya 1990 gusa. yewe n’isomero rya kaminuza nkuru,nta kindi gitabo wasangamo kitajyanye n’amasomo.
    jyewe sinashinja abantu kuba batitabira gusoma ahubwo nasaba abo bireba n’uko leta,imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’abandi bagira uruhare mu gukangurira abantu gusoma. nanashima ababikora nka isaro,imbuto,youli,…

    jye nigeze muri bus mva aha i huye njya i kigali,ndi gusoma,umudamu ati uko n’ukwiyemera,ngo twataye umuco twigana abazungu,uwo wumva haricyo yamarira umwana we??

    • Eric Bright says:

      Hahahahahahaha, uransekeje cyane pe. Ngo gusoma ni ukwiyemera? Yewe wa mugani wawe haracyari urugendo rurerure kugira ngo dukomeze twumvishe Abanyarwanda ko bagomba kwitabira umuco wo gusoma. Ariko nkaba nkeka ko nta n’abandi bakwiye kubikora uretse twe turi muri iyi generation. Nitwitwara neza nta kabuza tuzasigira abazadukurira u Rwanda rwiza kandi igihugu nacyo kizadushimira.

      Ni ugushikama tugakomeza tukarwana kuri uyu muco utagereranywa. Ntago byoroshye ariko na none nu ukwibuka ko n’abandi bose babanje kubira ibyuya. Nkaba nshimira byimazeyo Imbuto Foundation, Isaro Foundation, Youth Literacy Organization kubera ubwitange bakomeje kugaragagaza muri uyu muganda utoroshye. Vuba cyane ndahamya ko tuzabona impinduka kandi zikomeye.

  5. muraho ,njyewe nabiwacu turabikunda twese ngirango ahari ni hereditaire LOL gusa byo birabaje kubona abanyaranda cyane cyane urubyiruko badafata iyamber mu gushishikarira gusoma mbona ar i ugushimangira wamugani ngo uwahisha umunyafurika yabika mu gitabo ariko nukuri mureke tubirwanye

    • Eric Bright says:

      Hey Sandra,
      Ushobora kubyita hereditaire koko bitewe n’ukuntu tuvuka tugasanga ababyeyi badasoma, bigatuma natwe tudasoma ndetse tutazanibuka gusigira igitabo abo tubyara. Ariko bigomba guhinduka kandi nitwe tugomba gufata iya mbere.

Speak Your Mind

*