Impamvu Ikaramu Ikiri Ingenzi

pencils-pens

Mu minsi ishize nitegereje aho nari maze kwandika, nibuka umukono mwiza kandi unonosoye nari mfite nkiri mu mashuri yisumbuye, numva amarira ashatse gutakara ku rupapuro.

Nagiye gukoresha umuntu ikiganiro (interview), mpageze nsanga telefoni yashizemo umuriro (ubusanzwe niyo nkoresha mu gufata ijwi). Nasanze nta yandi mahitamo mfite uretse gukoresha uburyo naherukaga mu myaka myinshi ishize – ikaramu na notebook.

Natangiye kwandika numva ikaramu iri kuncika, igashaka kujya aho yishakiye. Uko nanyerezaga ikaramu ku rupapuro niko nasobanyaga inyuguti zose. Narebye aho nanditse biranyobera, bintera isoni pe. Naketse ko ahari naba mfite ikibazo ntazi mu kaboko.

Icyo nakoze ni ukurebesha notebook hirya kugira ngo uwo turi kuganira atikanga agatekereza ko uje kumukoresha interview ari umuntu utarigeze urenga nibura amashuri abanza. Ariko ingorane nari mfite zikomeye ntabwo ari izo: Nibazaga niba nza kubasha gusoma ibyo niyandikiye ubwanjye.

Wari umeze nk’umukono w’umwana ugitangira kwandika. Singaya Jeannette (umugore wanjye) nabyeretse akambwira ngo ahubwo ni ukungurira cahier de calligraphie amazi atararenga inkombe.

Ariko si gutyo byahoze: Mu myaka ishize nakoreshaga ikaramu n’urupapuro mu kwandika ikintu cyose.

Nkiri kuri ESSI Nyamirambo nari mfite ikinyamakuru cyitwa What’s Up, akaba ari jye wacyandikaga nkoresheje intoki. What’s Up yasohokaga buri wa mbere, ikoze neza, kandi inandikishijwe umukono uteye ubwuzu kuwusoma. Byongeye kandi, amasomo yose twagombaga kuyafatisha intoki.

Akaba ariyo mpamvu nibaza niba ubu abacuruza ikaramu bakibona icyashara nka mbere. Ndibuka ko naguraga ikaramu buri cyumweru, ariko ubu nshobora kuyimarana imyaka – cyangwa se nkagura indi nibagiwe ko ngifite iya mbere.

Ibyo bikunze kumbaho kenshi, bikaba biterwa n’uko ntagikenera ikaramu nk’uko byahoze. Imyaka 6 ishize nibwo ikorana-buhanga ryatangiye kwigarurira ubuzima bwanjye. Gmail yasimbuye ibahasha, Evernote na Voice Memos bisimbura ikaramu na notebook, Wunderlist na Google Calendar bisimbura agenda nahoraga ngendana buri munsi.

Signature yanjye nayo yari isigaye inkoza isoni, ndetse rimwe na rimwe ikantera umutima uhagaze. Hari igihe nakekaga ko umunsi umwe nzafatirwa muri banki bagira ngo ndashaka kwiba amafaranga nkoresheje umukono mpimbano. Nari nsigaye nsinya nkabona inyuguti zose zarahindutse. Nararebaga nkagira ngo ni ahantu hasiribanze.

Kuva OS X Lion yasohoka, signature yanjye yibera muri Preview. Impamvu nabikoze ni ukugira ngo ntongera guhangayika ndwana n’inyuguti kubera ko nari nsigaye nsinya abantu bagasigara bibaza niba ndi umukozi wo mu biro (bureau) cyangwa se muri make nkaba ngiye gusaza ntazi gusinya neza.

Ni ukuvuga ko nandikira muri Pages, nkabihindura muri PDF, ahasigaye Preview igakora akazi kayo. Icyo nakubwira ni uko na Jeannette (wansekaga) nawe ubwe atagifite umukono muzima. Niba ari cahier de calligraphie avuga, ndumva ahubwo hakwiye kugurwa ebyiri. :-)

Nawe uramutse ufashe ikaramu ugatangira kwandika, ndahamya ko wasanga umukono wawe warahindutse cyane muri iyi myaka ishize. Ikorana-buhanga ni ryiza kubera ko ridufasha gukora ibintu mu buryo bworoshye, ariko nanone nkaba navuga ko ridakwiye kutubuza kwikorera bimwe mu bitavunanye cyane.

Akaba ariyo mpamvu ubu natangiye igikorwa gikomeye cyo kwandikisha ikaramu. Ubu icyo nsigaye nkora ni uguha umuntu ikiganiro bisanzwe kuri Voice Memos, ariko nkaba mfite ikaramu na notebook ku ruhande ngerageza kwandika ijambo ku rindi. Nkaba nishimiye uburyo umukono wanjye nakundaga uri kugenda uzuka.

Uretse no kuba nari nkumbuye umukono wanjye, nababwira ko ubushakashatsi ubu bwemeza ko abanyeshuri bandikisha ikaramu ari bo bafata mu mutwe cyane kurusha abakoresha apps zitandukanye.

Rero ikaramu ni ingenzi mu buzima bwacu, kandi ugomba no kuyitoza umwana wawe – n’ubwo bitoroshye rwose muri iki gihe.

Comments

  1. Rwose ndi umuhamya w’umukono wari ufite kuko ndi mubasomaga ikinyamakuru WHAT’S UP.

    • Eric Bright says:

      Hi Salif,
      Cya gihe burya umuntu yabaga afite umukono ugaragara, ariko ubu bigenda bihinduka kubera ko benshi tutacyandikisha intoki. Ni ukuri hari igihe njya gusinya bikansaba gusubiramo kenshi kuko mba mbona signature nayishe. Ni inyuguti ziba zitakiza neza nka mbere. Murakoze.

  2. Kabisa njye namye mfite umukona mubi niyo mpamvu nkoresha apps zimfasha mu kwandika, ariko byo ndemera ko iyo wandika n intoki nibwo ufata uvuba kand umutwe ukabyumva vuba kuko iyo nshaka gukora application nandika nkoresheje intoki ni ikaramu buri gace kose kazaba kayigize ubundi igihe nzaba nkoresha mudasobwa nkumva ubwenge bwanjye buri kubyumva vuba cyane
    Ikaramu izahora ari igenzi pee….

Speak Your Mind

*